
- Libye : ils vont déposer plainte contre Sarkozy pour "crimes contre l'humanité"
- Scandale en Belgique : Plus de 300 millions d’euros détournés par le Commissaire européen Louis Michel
Ejo tariki ya 30-07-2015, nibwo abanyapolitiki benshi b’abarundi bari basesekaye Addis Abeba, mu murwa mukuru wa Ethiopiya, aho bari bagiye gukora inama ikomeye cyane yo gushinga umutwe wo kurwanya leta y’Uburundi, bise « CONSEIL NATIONAL DE TRANSITION ». Amakuru yageze ku IKAZE IWACU, yemeza ko iyi nama itabaye, ahubwo inzego z’umutekano za Ethiopiya zirukanye kitaraganya abo barundi bari bamaze kugera Addis, babwirwa ko iyo nama yabo itemewe n’amategeko
Aya makuru akomeza avuga ko bamwe muri abo banyapolitiki b’ababarundi bangiwe kwinjira muri Ethiopiya, bageze ku kibuga, ejo ku wa kane mu gitondo, abari baturutse mu Bubiligi nabo bahise basabwa kuva ku butaka bwa Ethiopiya. Ariko ngo bigeze ku mugoroba, nibwo abayobozi ba Ethiopiya bafashe icyemezo gikomeye, cyo guhagarika burundu iyo nama yo gushinga Conseil National de Transition.
Abayobozi ba Ethiopiya bamenyesheje abo banyapolitiki b’abarundi bari bacumbitse muri Hotel Hilton ko Ethiopiya ihagaritse inama bari bajemo, kubera ko itemewe n’amategeko, maze babasaba ko baba bavuye ku butaka bwa Ethiopiya bitarenze mu gitondo cyo ku wa gatanu, tariki ya 31-07-2015. Ikindi bababujije ni ukudakora itangazo na rimwe cyangwa ngo bahure n’abanyamakuru, bakiri muri Ethiopiya.
Iki cyemezo ngo cyahise kigezwa vuba no ku buyobozi bwa Hotel Hilton, yari icumbikiye abo banyapolitiki bageraga kuri 20. Mu bari bacumbitse muri Hotel Hilton twavuga nka:
- Ambasaderi Hassan Rukara
- Léonce Ngendakumana
- Domitien Ndayizeye
- Marina Barampama
- William Munyembabazi
- Manasse Nzobonimpa
- Jérémie Ngendakumana
- Gervais Rufyikiri
- Issa Ngendakumana
- Pompon Mudugu
- Julien Nahayo
- Jean Paul Nyirubutama
- Nephtalie Ndikumana
- Pie Ntavyohanyuma
- Frederic Bamvuginyumvira
- Audifax Ndabitoreye
- Pancras Cimpaye
- Felix Ndayisenga
- Jean Minani
- Fred Ngamiye
- Geneviève Kanyange
- Onésime Nduwimana
- Sylvestre Ntibantunganya
Iki cyemezo Ethiopiya yafashe cyo kuburizamo iyi nama cyongeye kwerekana ko aba banyapolitiki b’abarundi barwanya leta iherutse gutorwa n’abaturage nta mpamvu ifatika bafite yo gukora intambara, ahubwo bo n’ibikoresho by’abazungu bashaka gusenya Uburundi no gusahura umutungo kamere wabwo ndetse n’uw’akarere k’ibiyaga bigari. Aha twavuga cyane nka Louis Michel wagiye avuga kumugaragaro ko atazigera yemera leta izava mu matora yo mu Burundi.
Iyi Conseil National de Transition bashaka gushinga kandi inerekana ko aba banyapolitiki bose ntacyo bahuriyeho mu ngengabitekerezo, ahubwo n’imyanya y’ubutegetsi bakeka ko bazahabwa nyuma yo kurangiza ikiraka cya ba mpatsibihugu. Iri burizwamo ry’iyi nama kandi rije mu gihe za nyeshyamba za Gen Niyombare zimaze iminsi zicengera mu Burundi zinyuze mu Bugarama no mu Bweyeye, zahuye n’isanganya zikicwamo nyinshi none ubu abaziyoboye bakaba barazihaye amategeko yo kugaruka mu Rwanda.
Amakuru agera ku IKAZE IWACU avuga ko ubu zuzuye mu Bugarama, aho zimwe ziri kuvurwa ibikomere, izindi zirunze muri Nyungwe hafi yo mu Bweyeye. Iyi ntambara bashaka izabagora cyane.
Amakuru agera ku IKAZE IWACU avuga ko ubu zuzuye mu Bugarama, aho zimwe ziri kuvurwa ibikomere, izindi zirunze muri Nyungwe hafi yo mu Bweyeye. Iyi ntambara bashaka izabagora cyane.
Ibi byabaye kuri bariya banyapolitiki b’abarundi, byari bikwiye kubera isomo abanyapolitiki b’abanyarwanda barwanya leta ya FPR, birengagiza kwegera abanyarwanda, ahubwo bakirirwa bicaye mu byumba bya ba LOUIS MICHEL na BILL CLINTON, basaba ngo bazabahe ubutegetsi. Baribeshya kuko ibihe byarahindutse, ntabwo abo bazungu bagipfa kugera ku byo bashaka byose nka cyera. Icyo abo bazungu bazabafasha gusa ni ukwica benewanyu, noneho nyuma namwe bakazabakanira urubakwiye.
No comments:
Post a Comment