Pages

Pages

Wednesday, August 31, 2016

RWANDA: MADAME IRAGENA ILLUMINEE SUCCOMBEE AUX TORTURES DES AGENTS DE SERVICES SECRETS RWANDAIS




[Since 1994, the world witnesses the horrifying Tutsi minority (14%) ethnic domination, the Tutsi minority ethnic rule with an iron hand, tyranny and corruption in Rwanda. The current government has been characterized by the total impunity of RPF criminals, the Tutsi economic monopoly, the Tutsi militaristic domination, and the brutal suppression of the rights of the majority of the Rwandan people (85% are Hutus), disappearances and mass arrests of Hutus by the RPF criminal organization =>AS International]





RWANDA: MADAME IRAGENA ILLUMINEE SUCCOMBEE AUX TORTURES DES AGENTS DE SERVICES SECRETS RWANDAIS

Nous venons d’apprendre de la famille de madame IRAGENA Illuminée, enlevée le matin du 26 mars 2016 sur le chemin de son travail à l’hôpital Roi Fayçal de Kacyiru à Kigali, qu’elle aurait succombé aux tortures lui infligées par les agents des services secrets de sécurité rwandais.
Madame Iragena Illuminée était réputée pour son dévouement à la cause des plus démunis de la société. Elle était responsable d’une ONG locale, ABIRU, qui s’occupe de la scolarisation des enfants issus de familles à revenus très modestes de Kigali. Elle était mère de trois enfants mineurs ; son mari a dû s’enfuir après l’enlèvement de son épouse pour éviter d’être arrêté ou enlevé.
Iragena

Mme IRAGENA Illuminée

L’arrestation suivie de disparition de madame IRAGENA Illuminée nous semblait liée à l’enlèvement de notre trésorière, mademoiselle Gasengayire Léonie, en date du 26 mars 2016. En effet, lors de son enlèvement à la prison centrale de Kigali, elle était en possession du livre écrit par la prisonnière politique madame Victoire Ingabire Umuhoza. Ce livre appartenait à madame Iragena Illuminée qui avait mis son nom en première page. Lors de son interrogatoire au CID, la police avait fait allusion à ce livre, qui rappelons-le, n’est pas interdit officiellement au Rwanda et dont la possession ne devrait en aucun cas être un crime.
Les FDU-Inkingi demandent aux autorités rwandaises de faire toute la lumière sur cette affaire. Dans un pays qui se targue d’être l’un des plus sûrs de la région, il n’est pas normal qu’un citoyen disparaisse pendant 6 mois sans que les autorités fournissent la moindre information à la famille. La réincarcération de mademoiselle Gasengayire Léonille, qui avait été enlevée en même temps que l’arrestation de madame Illuminée, ajoute aux inquiétudes quant aux véritables intentions de ce gouvernement, qui, sous le couvert de sa politique ultra sécuritaire, veut se débarrasser de toute voix de l’opposition réelle ou supposée.
Fait à Londres, le 30 Août 2016
FDU-INKINGI
Justin Bahunga
Commissaire aux Relations Extérieures et Porte-parole
jbahunga@yahoo.co.uk

Rwanda: Nyuma yo gushimutwa IRAGENA Illuminée yaguye mu maboko y’inzego z’iperereza!

31/08/2016 18:06   Amakuru
Iragena

Mme IRAGENA Illuminée

Amakuru atangazwa n’ishyaka FDU Inkingi mu itangazo ryashyize ahagaragara mu ijwi ry’umuvugizi waryo Bwana Yusitini Bahunga, riravuga ko ryahawe amakuru n’abo mu muryango wa Madame IRAGENA Illuminée ko yitabye Imana ari mu maboko y’inzego z’iperereza z’u Rwanda azize iyicwa rubozo ryamukorewe.
Nk’uko iryo tangazo ribisobanura uyu Madame Iragena yari umukozi mu bitaro byitiwe umwami Fayçal ku Kacyiru akaba yari n’umwe mu bayobozi b’umuryango udaharanira inyungu ABIRU, ufasha abana batishoboye kwiga, akaba asize abana 4 naho umugabo we akaba yarahunze nyuma yo kumva ko umugore we yashimuswe.
N’ubwo bwose ishyaka FDU Inkingi ryagerageje gutabariza uyu Nyakwigendera ariko byabaye iby’ubusa kuko nyuma yo gufungirwa i Kami yagiye yimurwa ajyanwa mu mazu afungirwamo mu buryo butemewe n’amategeko atandukanye (safe house) y’inzego z’iperereza z’u Rwanda ari nako akorerwa iyicwa rubozo. Nta rwego rushinzwe umutekano cyangwa ubutabera rwegeze rwemera ko uwo mubyeyi ari mu maboko y’inzego z’iperereza.
Ishimutwa rya Madame IRAGENA Illuminée rigaragara ko rifite aho rihuriye n’ishimutwa ryakorewe umubitsi wungirije wa FDU Inkingi, Lewonila Gasengayire nawe washimuswe muri ibyo bihe ariko we akagira amahirwe yo kurekurwa dore ko n’imodoka abamushimuse barimo yari yamenyekanye (RAA442M) n’ubwo yongeye gutabwa muri yombi muri uku kwezi kwa Kanama 2016.

Mu gihe Lewonila Gasengayire yari yashimuswe n’inzego z’iperereza zimufatiye kuri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 igihe yari agemuriye Madame Victoire Ingabire, mu bibazo bamuhataga bamubazaga kuri Madame IRAGENA Illuminée kubera ko Lewonila Gasengayire mu gihe yashimutwaga yafatanywe igitabo cyanditswe na Madame Victoire Ingabire cyari kigenewe Madame IRAGENA Illuminée ndetse cyanditsemo n’izina rye ku rupapuro rubanza!
Madame IRAGENA Illuminée bivugwa ko yafashwe ari mu nzira ava iwe mu rugo ajya ku kazi ku bitaro byitiriwe umwami Fayçal ku Kacyiru, ubwo byari tariki ya 27 Werurwe 2016 kuva ubwo yahise aburirwa irengero.
Mu gusoza itangazo, Ishyaka FDU Inkingi rirasaba Leta y’u Rwanda gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo cya Madame IRAGENA Illuminée ndetse rikagaragaza n’impungenge rifite ku ifungwa rya Lewonila Gasengayire umubitsi waryo wungirije.
Marc Matabaro

No comments:

Post a Comment