
[Since 1994, the world witnesses the horrifying Tutsi minority (14%) ethnic domination, the Tutsi minority ethnic rule with an iron hand, tyranny and corruption in Rwanda. The current government has been characterized by the total impunity of RPF criminals, the Tutsi economic monopoly, the Tutsi militaristic domination, and the brutal suppression of the rights of the majority of the Rwandan people (85% are Hutus)and mass arrests of Hutus by the RPF criminal organization =>AS International]
|
Muri make, iri katirwa rya Victoire Ingabire risobanura kimwe muri ibi bikurikira cyangwa byose hamwe :
- Iki gihano cy'igifungo cyahawe Victoire Ingabire, si icyemezo gisanzwe cy'ubutabera ahubwo ni icyemezo cya poliki ishingiye ku ihame rya « Munyumvishirize ».
- Paul Kagame asuzugura abenegihugu bo mu bwoko bw'Abahutu kandi akabanga urunuka ku buryo, kuri we , kubarenganya si ikibazo kuko ari nko kurenganya ibisimba bidafite akandi gaciro.
Ms Ingabire Victoire
The Would-Be President of
Rwanda now sentenced to 15 years
by the Rwandan dictator
Paul Kagame - Paul Kagame arashaka gushotora Abanyarwanda kugira ngo ahari muri bo hagire abarakara maze bahaguruke buhumyi birohe mu nzira y'imidugararo isesa amaraso(violence) kubera amaburakindi bityo abone urwitwazo rwo kwigundiriza ku butegetsi , dore ko manda 2 gusa yemererwa n'itegekonshinga ryatowe n'abaturage mu mwaka w'2003 zamurangiriyeho adashize irari ryo gutegeka.
- Paul Kagame arashaka kubwira abandi banyapolitiki barwanya ingoma ye y'iterabwoba ko nta mwanya bazigera bagira mu buyobozi bw'igihugu cyabo, kandi ko uzatinyuka wese kumuhangara azakatirwa urwa INGABIRE. Nyamara aribeshya cyane, kandi si ubwa mbere yibeshye.
- Paul Kagame agamije kumvisha Abanyarwanda bose muri rusange ko U Rwanda ari we wenyine, n'umugore we n'abana be gusa abandi benegihugu bose bakaba ABAGARAGU n'Inkomamashyi ze, agaraguza agati uko abyishakiye!
- Paul Kagame afite ubwoba ko iminsi ingoma ye y'igitugu n'AKARENGANE isigaje ibarirwa ku ntoki bityo akaba atinya ko Victoire Ingabire aramutse arekuwe yakwegera abaturage, akabaganiriza,bakamwumva bityo bakiyemeza kumujya inyuma muri gahunda yo kuzana impinduka nziza mu gihugu.
Kubera izo mpamvu :
1)Twamaganye
twivuye inyuma icyemezo cy'Ubucamanza bwateshutse ku nshingano yo guha
rubanda ubutabera nyabwo , ahubwo bukaba bwarahindutse igikoresho
cy'inyungu z'umuntu ku giti cye ari we Paul Kagame.
| Révérand Thomas Nahimana |
3)Biragaragarira buri wese ko mukutarekura Victoire Ingabire ufunzwe arengana , Paul Kagame yibujije amahirwe ya nyuma yo kuba yakwigorora na rubanda . Nta mpamvu n'imwe isigaye yo kongera kumucira « akarurutega ».
Umwanzuro
1)Gukatira
Victoire Ingabire nibifatwe nk'AKARUMBETI karangurura cyane
katumenyesha ko isaha yo gutangira Revolisiyo idasesa amaraso igeze .
2)Turasaba
Abakunzi ba Madame Victoire Ingabire kudacika intege no kutiheba ahubwo
bakarushaho kwisuganya no kuba Abarwanashyaka baharanira ukuri n'
ubutabera ku buryo bwisumbuyeho.
3)
Mboneyeho akanya ko kumenyesha Abataripfana bose bo mu Ishyaka Ishema
ko igihe kigeze cyo guhaguruka natwe tukajya ku itabaro : MU RWANDA. Intwari
ibonekera mu irasaniro. Ndabasaba gushyira ku murongo w'ibyigwa iki
kibazo, kuzagisuzumana ubushishozi no kuzagifataho umwanzuro ukwiye muri
Kongere yo muri Mutarama 2014.
4)Ikatirwa rya Victoire Ingabire nirifatwe nanone nk'IKIMENYETSO cyohererejwe Abanyapolitiki bose batavuga rumwe n' « ubutegetsi butunzwe » bwa
Paul Kagame n'agatsiko ke, kibamenyesha ko bakwiye gukora ibishoboka
byose bagahura mu maguru mashya, bakungurana ibitekerezo, bakagira
igikorwa biyemeza : Ko Ingoma yacyuye igihe kera, harabura iki ngo haramvurwe indi ?
Harakabaho u Rwanda rutera ISHEMA abana barwo bose, nta vangura.
Harakabaho ubutabera bubereye Abanyarwanda.
Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi wa ISHEMA PARTY

No comments:
Post a Comment